Ibisobanuro
Ubunyobwa ni ikiribwa gikungahaye ku ntungamubiri zirimo:
- Za vitamine A, B1, B2, B6, B12, C, na E
- Imyunyungugu nka Calicium, Phosphore, Magnesium, Fer, Potassium, Zinc
- Ibinure bita graisse totale n’ibya graisse saturée
- Izindi ntungamubiri nka fibres, folates, niacine
Akamaro k’ubunyobwa
Ubunyobwa burimo intungamubiri zinyuranye ugereranyije n’ibindi biribwa kabone n’ibikomoka ku matungo.
- Ubunyobwa burimo za acides aminés ari zo zihuza zikabyara poroteyine ariko kubera ko harimo iz’ingenzi ubunyobwa budafite, ni ngombwa kubujyanisha ibindi biribwa bizifite nk’ibinyampeke byuzuye ndetse n’ibindi binyamisogwe.
- Ibinure. Hafi 1/2 cy’intete y’ubunyobwa kigizwe n’amavuta. Ayo mavuta agira uruhare runini mu kwivugurura k’uruhu rw’umuntu ndetse n’ukw’ingirabuzima zo mu bwonko, n’iz’umutima. Bigira kandi akamaro mu bwirinzi bw’umubiri.
- Ibinyamasukari biri mu bunyobwa bikubiyemo amasukari ya amidon na maltose.
- Za vitamine zo mu bunyobwa zirimo cyane cyane izo mu bwoko bwa B.
- Niacine (B3) iri mu bunyobwa ifasha kugira ngo ibinyamasukari n’ibinure bibyare ingufu mu ngirabuzima fatizo z’umubiri.
- Ubusapfu rwatsi (fibres vegetales) bwo mu bunyobwa ni buke ugereranyije n’ibindi biribwa bikomoka ku bimera, ni yo mpamvu kuburya bwinshi bwonyine bishobora gutera kugubwa nabi mu nda, bityo, bugomba kugendana n’ibindi biribwa n’ibinyampeke cyangwa ibinyamisogwe.
- Kurinda uruhu. Akamenyero ko kurya ubunyobwa gatuma uruhu rumera neza kubera niacine na acides gras insaturés birimo.
- Kurinda umutima. Acides gras essentiels ziba mu bunyobwa zituma ingirabuzima fatizo z’umutima zimera neza kandi amaraso atembera neza, zikanagabanya ibinure bibi bya cholestérol.
- Kurinda umuvuduko ukabije w’amaraso. Ni ukubera umunyu ngugu wa phosphore uba mu bunyobwa no kuba sodium ibamo ari nke, mu gihe nyine nta wundi munyu wabwongewemo.
Andi makuru
Ingano | Bunini, Buto |
---|---|
Ibara | Umutuku, Umweru |
Shipping Policy
Ubazwa iki gicuruzwa ni na we ufite inshingano yo kukigeza ku wagitumije.
Indangagaciro zikurikira zigomba kuranga ugeza igicuruzwa ku wagitumije:
- Gusobanukirwa: Ni ngombwa kumenya neza icyo umukiriya yifuza byaba ngombwa ukamusobanuza kugira ngo utamuha ibyo atasabye.
- Kunyaruka: Igihe umaze kubona komande, hita ushakira umuguzi ibyo yatumije utazaririye.
- Gutoranya: Ni ngombwa guha umuguzi ibicuruzwa by'indobanure kandi byuje ubuziranenge.
- Ubunyangamugayo: Amafaranga umuguzi atanga agomba gukoreshwa neza kugira ngo ibyo yishyuriye bihuze agaciro n'igiciro cyabyo.
Iyo amenyeshejwe ko hari komande imureba
- Gushaka igicuruzwa.
- Kwishyurira icyo gicuruzwa no gusaba inyemezabuguzi mu izina ry'umukiriya.
- Gutwara icyo gicuruzwa cyangwa kucyoherereza umukiriya.
- Gusaba umukiriya kuzuza fomu y'uko yabonye icyo gicuruzwa.
Refund Policy
Mu gihe bigaragaye ko habayeho kwibeshya uko ari ko kose umukiriya agahabwa igicuruzwa kidahuje n'icyo yishyuriye, ni ngombwa ko aguranirwa byaba bidashoboka akishyurwa amafaranga yatanze nta kindi asabwe.
Icyakora amafaranga arenga ku yo yari yatanze agura icyo gicuruzwa ni umukiriya uyishingira.
Cancellation / Return / Exchange Policy
Mu gihe bibaye ngombwa ko komande umukiriya yakoze iseswa, asubizwa amafaranga ye.
General Inquiries
There are no inquiries yet.