Umuneke ni urubuto rw’ingirakamaro kubera intungamubiri z’ingenzi zirimo:
- Za calories
- Magnesium
- Potassium
- Ubusapfu (fibres)
- Vitamine B6
- Vitamine C
- Cuivre
- Manganèse
- Fer
- Amasukari (glucides)
- …
Akamaro k’umuneke
- Kurwanya ubwivumbure bw’umubiri (allergies) kubera acides aminés zirimo
- Fer iri mu muneke ifasha umubiri mu gutunganya hémoglobine bityo ikarinda imburamaraso (anémie)
- Guha umubiri imbaraga zikeneweku munsi iyo ufashwe kare mu gitondo
- Kurwanya igomera no kugugararirwa (constipation) kubera pectine irimo
- Gufasha amara gukora neza kuko woroshye igogora
- Koroshya ibibazo by’impyiko kubera carbohydrates nyinshi na proteines nkeya
- Kurinda umutima kubera potassium iri mu muneke
Tumiza
Ibisobanuro
Iyo udutumye imineke, dore icyo twibandaho:
- Ibara: dutoranya imineke y’ibara ryiza ritavanzemo utudomagure, keretse iyo wifuza iyitaraneka neza cyangwa ibitoki uzajya kwitarira, urabidusobanurira iyo utumiza.
- Gukandika: Duhitamo imineke ikandika ariko bitari cyane kuko iyo inetse cyane ishobora kwangirika.
- Impumuro: Iyo imineke ihumura biba ari ikimenyetso ko inetse neza.
Iyo tuyikuzaniye
- Twirinda kuyigerekaho indi mitwaro kugira ngo itayifonyagura
- Tuyitwara ku buryo itagenda imanyagurika.
Yibike neza
- Niba bisaba kubanza kuyitara, ni byiza kuyipfunyika nko mu bipapuro kugira ngo ihishe vuba.
- Nanone ushobora kuyishyira hafi y’ahantu hari ubushyuhe, na byo bituma ihisha byihuse.
- Hari abavuga ko kuyishyira muri firigo nyuma ukayikuramo bituma ihisha vuba, ariko niba ari na byo bishobora kugira icyo byangiza ku miterere yayo.
- Niba uyiguze inetse, byaba byiza uyibitse ahadashyushye hatanakonje.
- Kuyishyira muri firigo bituma idakomeza kuneka kandi bikanatuma igishishwa cyayo gihindura ibara.
- Kugira ngo imare igihe rero kandi itari muri firigo, pfunyika umwe ukwawo mu gipapuro cya aluminium (abatetsi barakizi).
- Irinde kwegeranya imineke n’izindi mbuto kuko bihererekanya ikinyabutabire cya éthylène gituma bihisha vubavuba wenda atari byo wifuzaga.
- Niba ubona imineke ufite utazayimara, ushobora kuyikatakata ukayibika muri firigo (mu isashe) kugira ngo uzayikoreshe mu bindi, urugero ibyo bita smoothies (uruvange rw’imbuto ziseye n’amata).
Andi makuru
Ubwoko | Goromisheri, Kamara, Poyo, Fiya |
---|---|
Iseri | Iseri rinini, Iseri riringaniye, Iseri rito |
Shipping Policy
Ubazwa iki gicuruzwa ni na we ufite inshingano yo kukigeza ku wagitumije.
Indangagaciro zikurikira zigomba kuranga ugeza igicuruzwa ku wagitumije:
- Gusobanukirwa: Ni ngombwa kumenya neza icyo umukiriya yifuza byaba ngombwa ukamusobanuza kugira ngo utamuha ibyo atasabye.
- Kunyaruka: Igihe umaze kubona komande, hita ushakira umuguzi ibyo yatumije utazaririye.
- Gutoranya: Ni ngombwa guha umuguzi ibicuruzwa by'indobanure kandi byuje ubuziranenge.
- Ubunyangamugayo: Amafaranga umuguzi atanga agomba gukoreshwa neza kugira ngo ibyo yishyuriye bihuze agaciro n'igiciro cyabyo.
Iyo amenyeshejwe ko hari komande imureba
- Gushaka igicuruzwa.
- Kwishyurira icyo gicuruzwa no gusaba inyemezabuguzi mu izina ry'umukiriya.
- Gutwara icyo gicuruzwa cyangwa kucyoherereza umukiriya.
- Gusaba umukiriya kuzuza fomu y'uko yabonye icyo gicuruzwa.
Refund Policy
Mu gihe bigaragaye ko habayeho kwibeshya uko ari ko kose umukiriya agahabwa igicuruzwa kidahuje n'icyo yishyuriye, ni ngombwa ko aguranirwa byaba bidashoboka akishyurwa amafaranga yatanze nta kindi asabwe.
Icyakora amafaranga arenga ku yo yari yatanze agura icyo gicuruzwa ni umukiriya uyishingira.
Cancellation / Return / Exchange Policy
Mu gihe bibaye ngombwa ko komande umukiriya yakoze iseswa, asubizwa amafaranga ye.
General Inquiries
There are no inquiries yet.