Ifotore

Usigaranye iki?
Nta gushidikanya, nibura ufite internet. Ntiwemere ko ipfa kugushirana utayibyaje inyungu. Ifotore!

Hari igikoresho cyangwa ikindi gicuruzwa ufite, waguze ukaba ugikundira ko ari kiza, gikora neza kandi gihendutse? Nyabuna uraturye akara, twese dukeneye bene icyo, ubukungu bwacu bwakozwemo. Fotora utwereke.

Ese uriyizeye mu kazi ukora ku buryo watwemeza ko uri umukozi w’akataraboneka? Ifotore ukariho wohereze hano.

Ese hari ahantu heza uzi ku buryo kuhaturatira byadufasha? Ifotore uhari tuharebe.

Mbese ubundi wowe ubwawe wifotoye ku buryo ifoto cyangwa videwo yawe igaragaza impano yihariye ufite, ntibyaba akarusho?

Gute?

Nabateguriye fomu mukoresha mushyiraho ayo mafoto na videwo n’andi makuru abiherekeza; hano zirahari.

Kuki?

Ni ukugira ngo nibura dutangirire ku byo dusigaranye nyuma y’aho Covid-19 idukubitiye hasi.

Ni ukugira ngo kandi tugaragaze ibyo dukora, dukore ibyo tugaragaza.

Gusa se?

Oya. Amafoto na videwo ni igicuruzwa cyawe hano ku rubuga. Nta gushidikanya ko amafoto n’amajwi bifashe neza, amashusho agaragaza ubuhanga mu gukamera yaba business ifatika.

Niba urangije kwifotora ohereza vuba ubundi uge mu kazi hano karahari.

Get WordPress help, plugins, themes and tips at MachoThemes.com
Admin Ifatizo
Latest posts by Admin Ifatizo (see all)